Category: blog

Posts related to blog

Toyota Starlet 2020 yaje yuzujuje byose abantu bakunda ku modoka bita coupe abandi bita hatchback, igisubizo ku modoka iberanye n’ahantu hose wajya bitewe n’uko ingana, nuko itwarika. Iyi Starlet nshya ifite ingufu kandi ntinywa rwose   ( 1.4-litre petrol engine)

Starlet nshya isohotse mu gihe abantu benshi bagura imodoka zikoreshwa mu buzima bwa buri munsi baba bashaka imodoka zitanywa ziri hagati ya (1000cc na 1600cc) urugero : Izo bita Corolla coupe 95 – 2000, Corolla hatchback 2002- 2005, ubwoko bwose bwa Yaris 1999- 2009

Starlet ije ari igisubizo ku bantu bakunda imodoka zitanywa (High economy Vehicle) imodoka iri comfortable kandi zitwarika neza, akaba ari imodoka iberanye na family cg undi wese ushaka imodoka nziza yo kugendamo iminsi yose. Starlet ifite design na technology igendanye n’ibihe turimo, ifite uburebure bwa 3995 mm na 1745 mm by’ubugali bwayo.

TOYOTA STARLET 2020 zamaze kwerekanwa ku isoko rya East Africa [...]

Gufata imodoka neza ni iby’ingenzi kugira ngo ihore igufasha mu buzima bwa buri munsi ! Bituma kandi itagushyira mu ngorane z’impanuka kuri wowe nabo muri kumwe ! Dore bimwe mu byagufasha kugira ngo imodoka yawe itazaguteza ibibazo

Urutonde rw’ibyo ugomba gusuzuma buri gihe

Amapine (Inspect and Maintain Tires)

Ugomba kureba niba umwuka urimo uhagije, cg atari mwinshi urenze urugero, jya ugira akamenyero ko guca kuri station bagupimire ko umwuka ari sawa, ko ukwiye ! Umwuka mwinshi cyane cg muke cyane, ushobora kuguteza impanuka ! Nyuma ya km 10,000 ugomba gusuzuma amapine ukareba uko ameze, byaba byiza ukayahindura! Cyane cyane ko inaha muri ibi bihugu byacu tugura amapine yavuye hanze yarakoze !

GUHINDURA AMAVUTA

Buri gihe ugomba kureba no guhindura amavuta igihe iyo kigeze kugira ngo moteur ihore ikora neza ! Hindura amavuta mu gihe cyateganijwe iyo kigeze, hari za KM ziba zaragenwe kugira ngo uhindura amavuta !
Ushobora kwihindurira amavuta cg ukayijyana ku mukanishi, [...]

    Back to top