IBYO WAKWITAHO MU GUFATA IMODOKA YAWE NEZA

Car Maintenance
2007 Toyota RAV4

2007 Toyota RAV4

Gufata imodoka neza ni iby’ingenzi kugira ngo ihore igufasha mu buzima bwa buri munsi ! Bituma kandi itagushyira mu ngorane z’impanuka kuri wowe nabo muri kumwe ! Dore bimwe mu byagufasha kugira ngo imodoka yawe itazaguteza ibibazo

Urutonde rw’ibyo ugomba gusuzuma buri gihe

Amapine (Inspect and Maintain Tires)

Ugomba kureba niba umwuka urimo uhagije, cg atari mwinshi urenze urugero, jya ugira akamenyero ko guca kuri station bagupimire ko umwuka ari sawa, ko ukwiye ! Umwuka mwinshi cyane cg muke cyane, ushobora kuguteza impanuka ! Nyuma ya km 10,000 ugomba gusuzuma amapine ukareba uko ameze, byaba byiza ukayahindura! Cyane cyane ko inaha muri ibi bihugu byacu tugura amapine yavuye hanze yarakoze !

GUHINDURA AMAVUTA

Buri gihe ugomba kureba no guhindura amavuta igihe iyo kigeze kugira ngo moteur ihore ikora neza ! Hindura amavuta mu gihe cyateganijwe iyo kigeze, hari za KM ziba zaragenwe kugira ngo uhindura amavuta !
Ushobora kwihindurira amavuta cg ukayijyana ku mukanishi, ushaka kuyihindurira hari iby’ibanze ugomba kuba uzi barakweretse ! Ugomba no kumenya ubwoko bw’amavuta meza agendanye n’imodoka yawe, ugomba no kumenya ko hari n’amavuta ushobora gushyira muri moteur yawe ikangirika.

KUREBA IBIPIMO BY’AMAVUTA cg AMAZI

Hari ubwoko bw’amavuta atandukanye ugomba kwitabwaho ku rugero rwayo kugira ngo imodoka ihore ifite moteur ihumeka neza cg ikora neza
Amavuta agombwa kwitabwaho
• Amavuta ya moteur (Engine oil)
• Amazi ya RADIATEUR ( coolant)
• Amavuta yagenewe direction (Power steering fluid)
• Amavuta ya feri (Brake fluid)

Ibi tuvuze haruguru iyo bititaweho bishobora gutuma imodoka yawe yangirika ushobora kumenya ubwoko bwayo mavuta bitewe nuko asa !

AMATARA

Itara ryamenetse cg ampoule yahiye ni ibintu bigomba guhita bihindurwa igihe cyose bibabayeho ! Itara nabwo rishobora kuba ridatanga urumuri byatewe na fizibule( Fusible/ fuse) yahiye igomba gusimbuzwa, icyo gihe bisaba kureba umukanishi akareba niba atari ampule cg fusible ! Birakenewe kandi ko amatara yozwa kugira ngo urumuri rujye rugaragara !
Guhindura udupira twoza parebrise (Wiper/Essuie Grace)
Iyo essuie grace zidakora ningombwa ko zihindurwa cyane cyane muri iki gihe cy’imvura, kuko bishobora gutuma utabona imvura iri kugwa, bikaba byaguteza impanuka.

Guhindura filtre y’umwuka ( Change Your Engine Air Filter)

Filter (Akayunguruzo k’umwuka winjira muri moteur, gakumira n’ivumbi ry’injira muri moteur) bikaba byaterwa n’imihanda imodoka iba yaciyemo n’ndi myanda bishobora gutuma ingufu za moteur zigabanyuka, ni ngombwa gusuzumisha filter, byaba ngombwa igahindurwa !!

Gusuzumisha Imodoka (Regular Checkups)

Rimwe na rimwe gusuma imodoka bishobora gukorerwa no mu rugo, cg bigakorwa n’abakanishi babifitiye ubumenyi ! Ugomba kujyana imodoka ku mukanishi mu gihe ubona hari udutara dutukura twaka muri tableau y’imodoka mu gihe utari usanzwe utubona (check engine light) . Abakanishi babizi bazagusuzumira imodoka bakoresheje Imashine (Car’s on-board diagnostics (OBD-II)

Gusuma feri (Brakes Check)

Suzuma buri gihe bande freins (brake pad) z’imodoka yawe . Mu gihe utwaye imodoka, ujye wumva nufata feri ko nta gasaku, cg ko nta kindi gihinda mu gihe ufashe feri, ibyo iyo bihari ugomba guhita wihutira kureba abakanishi kuko utabyitondeye byaguteza impanuka, ngira ngo ujya wumva bavuga ngo imodoka yabuze feri !

Girira isuku imodoka yawe uyogesha

Imodoka yawe guhorana isuku yogeje byarinda irangi ryayo kononekara. Bishobotse byaba byiza kuyirinda izuba, uyishyira muri parking isakaye kugira ngo izuba ritangiza irangi !

Kwibuka kureba ku Byangombwa ko bitarengeje igihe (Controle technique / Insurance)

Nkuko utagomba kwibagirwa gusuzuma amavuta ya moteur n’amazi ya radiateur mbere yo gutwara imodoka, ni byiza kwibuka kunaga akajisho ku byangombwa byawe ukareba ko bitarengeje igihe. Hari igihe umuntu afata urugendo rwa kure yagera mu nzira bamuhagaritse abashinzwe umutekano mu muhanda, bagasanga assurance yarashize , ati : sinabyibukaga ko yashize ! Atari nibyo uramutse ukoze impanuka wabihomberamo !

Umwanditsi

Leave comments

Your email address will not be published.*



You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

Back to top