IMPAMVU ESHANU (5) zigomba gutuma ugura HYBRID CAR, IMODOKA zigezweho zikoresha BATTERY na ESSENCE.

  • blog
  • Comments Off on IMPAMVU ESHANU (5) zigomba gutuma ugura HYBRID CAR, IMODOKA zigezweho zikoresha BATTERY na ESSENCE.

1. Imodoka Hybrid NTABWO ZANGIZA IKIRERE ( Better for the Environnment)

Nta muntu utazi cyangwa utujya wumva inama zihorahora z’abanye politiki ku isi zivuga ko ikirere kiri kwangirika, zivuga ku mwuka duhumeka mu migi yacu dutuyemo, Buri muntu ashobora gukora akantu gato gatuma uwo mwuka wangiza ikirere ugabanuka, wowe muntu ufite ubushobozi bwo kugura modoka itabire kugura imodoka zikoresha essence – n’amashanyarazi ( Petrol – Electric car – HYBRID CAR)

Imodoka dusanzwe tugendamo zisobora umwotsi wangiza ikirere ariwo bita (Carbon Dioxide) Kubera ko imodoka za HYBRID zikoresha amashanyarazi aturuka kuri battery ziba ziri mu modoka, mu gihe kimwe bituma hasohoka umwuka mubi muke cyane kurusha uko waba ugendera ku modoka ya essence gusa.

2. UKORESHA ESSENCE NKE CYANE MU NGENDO ZOSE UKORA

Iyo niyo nyungu ya mbere mu gutunga imodoka ya HYBRID, Muri iki gihe essence isigaye ihenda cyane gutunga imodoka ya HYBRID waba uri mu nyungu cyane.

Imodoka iyo zikoresha umuriro wa battery zigendera ku muvuduko wa 40 – 60 km/h ibi bikabera byiza abantu bagenda ingendo ntoya cyane cyane abantu bakora ingendo zo mu migi, murabizi ko ari hake urenga za 60km/h

3. ZISORA AMAFARANGA MAKE CYANE ( Lower tax bills )

IMISORO yazo irahendutse cyane, urugero imodoka ya HYBRID ya 2010 ishobora gusora amafrwanga 300,000 Frw mu gihe indi modoka isanzwe bihuje umwaka ya 2010 ishobora gusora amafaranga angana na 6,000,000 Frw kuzamura.

4. ZIKORESHA ESSENCE NA BATTERY ( Dual Power)

Imodoka Hybrid ikoresha umuriro watwitse na essence cyangwa moteur y’umuriro ikoresha umuriro uba ubitse muri battery zayo, bivuze ko izi modoka hybrid zikoresha umuriro wa battery cg essence, ihinduranya bitewe naho iri kugenda n’umuvuduko ifite. Izi modoka nyinshi za HYBRID zigira battery ebyiri(2) Izo modoka iyo uyakije iba ikoresha battery ikagendera kuri battery ikaba yahindura ijya kuri essence iyo Battery umuriro ugabanyutse cyangwa ugiye ku muvuduko mwinshi.

5. BATTERY NTISHOBORA GUSHIRAMO UMURIRO

Imodoka Hybrid zirisharija ( Self – Charging) uko imodoka uyitwaye igenda yisharija, igira aka moteur gatuma igenda yisharija mu gihe iri gukoresha battery cg igihe ihagaze ariko imodoka itajimije, urugero uri nko muri embouteillage (Traffic Jam)

info@imodoka.rw

Back to top